Murakaza neza ku rubuga rw’Abagorozi

Mu by’iyobokamana, kugorora si uguhimba, ahubwo ni ukugarurira ikintu ishusho yacyo ya mbere Imana yagihaye ikigihanga.

Ubugorozi buje kugorora ibyagoretswe n’abantu muri rusange no gukuraho ubuyobe bwazanywe n’amadini, kuko « Abayobora aba bantu barabayobya, kandi abo bayoboye bararimbuka » (Yesaya 9 :16/15).

Imana ishaka kwereka abantu umugambi n’intego ibafitiye, kuko twese dusangiye kuba abantu, « Kandi yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z’aho batuye, kugira ngo bashake Imana ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye, kandi koko ntiri kure y’umuntu wese muri twe, kuko ari muri yo dufite ubugingo bwacu, tugenda turiho, nk’uko bamwe bo mu bahimbyi b’indirimbo banyu bavuze bati ‘Turi urubyaro rwayo’ » (Ibyakozwe n’Intumwa 17 :26-28). Dutuye ku isi yaremwe n’Imana, n’ibiyuzuye byose, n’abayibamo bose (Zaburi 24:1 ; 100:3).

Umugabane munini w’abantu ni uwemera ko iriho (Zaburi 65 :5(6)-13(14)). Ibyayo ni inyungu ya twese.

Ariko kandi, isi ya none irwaye ubuyobe. Kandi isi ihumanijwe n’abaturage bayo kuko bishe amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica n’isezerano ridakuka. Isi iramenetse, isi irayaze, isi iranyeganyejwe cyane. Isi izadandabirana nk’umusinzi kandi izanyeganyezwa nk’ingando, igicumuro cyayo kizayiremerera, kandi izagwa ye kongera kubyuka. (Yesaya 24 :5, 19-20).

UMUTI WAYO NI UBUGOROZI budusaba kumvira Imana kimwe, no kuyikorera kimwe. Burasaba abantu kureka ibyagoramye bukabategeka gukurikiza ibitunganye. Mu yandi magambo, buje “… kurandura no gusenya, kurimbura no kubika, kubaka no gutera imbuto.” (Yeremiya 1:10).

TUBIFURIJE GUFASHWA N’UMWUKA WERA NO KUGIRA UMUGISHA W’IMANA.